domingo, 18 de julio de 2010

Hakorwa iki ngo FPR-Inkotanyi ibuzwe kwiba amatora ?



Kwiba amatora mu Rwanda nibyo Demokarasi


Hakorwa iki ngo FPR-Inkotanyi ibuzwe kwiba amatora ?


Mu gihugu cy’uRwanda nta Demokarasi yigeze iharagwa byaba mbere y’ubwigenge aho igihugu cyategekwaga n’Umwami,ndetse no mu gihe cyaza Repubulika.


Leta iriho ubu iyobowe na FPR-Inkotanyi yasubije ibintu mu rudubi, kuko yo yahisemo ubujura bw’amatora n’amajwi.Nyuma y’Ubwami aho hatangiriye ubutegetsi bushingiye k’umatora cyangwa se gufata ubutegetsi k’umbaraga(Coup d’état),Leta zose zagiye zijyaho zagiye zikoresha amatora y’umukadida umwe, arimo uburiganya ,akeshi abaturage babaga ntaruhare bayafitemo.Aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutagetsi yari yarijeje rubanda ko izanye Demokarasi,ibitangaza byayo byahindutse igitugu, itotezwa n’ubwicanyi. Mu igihugu cyose abaturage bahinduwe ibirage bambuwe uburenganzira bwo gutanga ibitecyerezo no kwihitiramo uwo bashaka, hagati y’abahanganye ngo bihitiramo uzabayobora bakurikije ibitekerezo bizima(ideologie politique).Mu nyandiko yacu turi banda ku amatora na Demokarasi muri iki igihe mu Rwanda. Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwahisemo inzira yo kugundira ingoma bukoresheje kwimika ikinyoma, bwiba amatora hakoreshejwe amayeri bunsimburanya uko ibihe by’amatora bigeze.Twabamenyesha ko ubwo bujura bw’amajwi ibufashwamo na Komisiyo y’amatora itigenga n’abusa kuko iyobowe n’abayoboke bayo bimena.Kubera iyo mpamvu abantu bashaka ko ibintu bihinduka bakwiye guhera kw’iseswa ry’iyo komisiyo, idafite ikimaze uretse kwibira Kagame udashora kubora 30% y’amajwi y’abanyarwanda. Hari abashobora kwibaza impamvu na nditse iyi nyandiko kandi hiteguwe kuba amatora ya Perezida wa Repubulika muri kanama 2010.Impamvu nyamukuru ntayindi uretse akababaro agahinda n’impugenge ntewe n’imyitegura y’ubujura bwo kuziba amajwi ,muri urwo rwego FPR ikaba yaramaze gufata ingamba zikurikira :Gukoresha komisiyo itavangiwe. Gushyiraho ibiro by’amatora byishi kugeza ku rwego rwa Kagali, hagamijwe kunaniza indorererezi.Gukumira itangazamakuru ry’igenga n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’amuntu. Kwica abatavuga rumwe nawe, cyane cyane abanyamakuru n’abanyapolitiki hagamijwe gutera ubwoba rubanda.Gushyira mu inzego z’iperereza abantu yizeye kandi bafite uburambe mu kwica(muri urwo rwego Kagame yo ngeye gutanga uburenganzira bwo kwica atabanje kubazwa,ahubwo agahabwa raporo nyuma).Gukumira abanya Politiki n’amashyaka atavuga rumwe nawe mu matora. Gutegeka amashyaka ari mu kwaha kwa kwa FPR-Inkotanyi(PSD,PL,) gutanga abakandida hagamijwe ko bagomba kwemera ibyavuye mu amatora( bemeranyije ko bazihutira gutangaza ko bishimiye ibyayavuyemo ,ko yagenze neza ko yaranzwe n’umucyo n’ibindi, kandi bazahita batanga ubutumwa bwo kwishimira itorwa rya Perezida Paul KAGME).Ibyo byose byamaze gutegurwa n’amajwi kagame azagira arazwi ni 90% ,Ntawukulilyayo 3% naho Higiro wa PL azahabwa 1%(uyu mukadida azwiho kuba yateye inda umuyaya wa koraga iwe,waje kuraswa arashishijwe n’umugore we kubera gufuha!! Aba bikurikiranye bemeza ko yaransiwe muri kiyosiki yari yarapangiwe na shebuja) , Mukabaranga oo,3% (ariko we ni bamwemerere ashobora kuzakuramo kandidatire ye agashyikira Kagame nk’uko yabikoze mbere).Naho azigaye azaba ipfabusa.



Ni iyihe mpamvu ituma FPR –Inkotanyi yiba amatora ?


Mu Rwanda ubutegetsi uko bwagiye bunsimbura bwirengagije amateka y’abanyarwanda n’ingorane yagiye ateza.Ahubwo ubuyobozi bugiyeho bugahindura amateka butitaye k’unyungu za banyarwanda.Ibyo byose bigakorwa biyibagiza ko icyo abanyarwanda bagiye bapfa nta kindi, uretse kurwanira ubutegetsi,bikaba bisobanura ko amakimbirane yacu ashingiye kunyota y’ubutegetsi,bityo rero FPR ikaba yiba amajwi igamije kugundira ubutegetsi kuko izi neza ko idashobora gutsinda amatora aramutse akozwe mu mucyo.Ingaruka ni uko hazahoraho amakimbirane n’intambara bidashira mu gihe hatabaye isaranganywa ry’ubutegetsi bishingiye kuri Demokarasi.Iyi ndi mpamvu ,iyo useseguye amateka y’uRwanda usanga zimwe mu ngorana zikomereye u Rwanda harimo,kuba amoko arutuye(Abatutsi,Abahutu n’Abatwa) yara hemukirana cyane. Kubera iyo mpamvu nta na rimwe higeze habaho kwigira hamwe ibyabateranije kugeza bicana , ngo bashakire umuti bagamije ubwiyunge bwabo .Ahubwo bagiye bahitamo kwitana bamwana , uko ingoma zagiye zisimburana, bityo bigahinduka mpima guhime. (katebe gatoki)Imbaraga zagashyizwe mu gucyemura by’abateranije bikomoka ku mateka yabo,ahubwo bakarushaho ku byongera, bitewe no kwikubira ,akeshi bikururwa n’inda nini .Mu bihugu bitandukanye ku isi hagiye haba amakimbirane akomeye abaturage bakicwa bitegetswe n’ubutegetsi buyobora,ariko mu nyungu z’igihugu hari ibihugu byagiye bihitamo inzira yo kubabarirana.Muri ibyo bihugu twavuga nka Afrurika y’epfo,aho Muzee Mandala yarebye kure agahitamo gusaba abirabura n’abazungu kubabarirana bagahana imbabazi hagamije ubwiyunge bwabo no guhagarika inzika n’inzigo burundu. Kubirebana n’uRwanda inzira yakoreshejwe na Mandela ni yo yari ikwiye gukoreshwa,Abatutsi bakababarira Abahutu,hagafatwa icyemezo cyo guhana abari muri Guverinoma y’Abatabazi..Aho gushyira imbere kwihorere bidashira kugeza naho kubica by’iyongeraho no kubamarira muri gereza hitabajwe Gacaca.Iriya nzira twavuzeho haruguru ifite inyugu, kuko n’ubwo abatutsi bakorewe Jenoside n’abamwe mu Bahutu, Abahutu nabo bishwe n’abamwe mu Batutsi ni beshi cyane, ugereranyije n’abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.Abakurikiraniye hafi amateka yo muri afurika yepfo bemezako abazungu bakoreye abirabura ubugome n’ubwicanyi byi indengakamere,kuburyo byagezaho abirabura batangira ibikorwa byo kwihagararaho baharanira kwibohoza,muri iyo ntambara yabo bishe abazungu bagingiza n’ibikorwa by’amajyambere hakoreshejwe gutega ibisasu, ariko icyemezo cyafashwe na Mandella amaze gutorerwa kuba Perizida cyo kwirengagiza amakosa yakozwe n’ubutegetsi bubi n’ingaruka bwateje ni byo byakijije Afrika y’epfo.


Tugarutse kubirena n’uRwanda,abari k’ubutegetsi bagiye bashishikazwa no gushyira imbere amakosa y’ubutegetsi bansimbuye, naho amakosa yabo ntashyirwe ahagaragara , ibibazo bibangamiye abanyarwanda ntibivugweho ngo bigirweho impaka hagamijwe kubi cyemura , ubutegetsi bugahitamo kwimika ikinyoma hagamijwe gutsimbataza inyungu zabwo.


Nti twansoza tutagarutse kuri amwe mu makosa akomeye yabaye mu mateka y’abanyarwanda(UBUCAKARA bwakoreshwaga abahutu mu buryo bw’ubuhake) ,atewe n’imiyoborere mibi,yakozwe n’ingoma ya cyami.Ikindi kandi na Repubulika zose zayoboye uRwanda nk’uko twabikomojeho haruguru ntago zigeze zicyemura izo ngorane hagamijwe ubwiyunge bw’abanyarwanda,ahubwo urwango rwakomeje kwiyongera hagati y’amoko yombi,kugeza naho Abatutsi batotezwa bahunga igihungu cyabo, abatahunze bemere ibyabashyikira byose harimo no kwicwa. Kuba FPR –Inkotanyi mu buyobozi bwayo igizwe ahanini n’Abatutsi, urwikekwe n’urwango ,aho gucika rwararushijeho kwiyongera, iyo ikaba imwe mu mpamvu ikomeye ituma FPR i gira ubwoba ikishyiramo ko idashobora gutsinda amotora, bitewe n’uko abahutu ari bo beshi mu gihugu.Izo mpungenge za FPR-Ikontanyi zigatuma yumva ko habaho gutora ubwoko aho gutota ibitekerezo bishingiye k’umigambi ya Politiki.Tugarutse kuri ubwo bwoba FPR ihitamo kwi ishora mujura bw’amatora n’iterabwoba rikorerwa abaturage hagamijwe kubacecekesha(Politiki yaceceka k’uyobore) ngo bayoborwe buhumyi.Muri macye iyo ikaba ariyo mpamvu iri ku isonga mu zituma FPR-Inkotanyi iba intambamyi ya Demokarasi mu Rwanda, ikigisha ameteka agoretse ,ibibazo bikomereye abanyarwanda ntibiganirweho,maze abanyarwanda bagahora mu nzika n’inzogo bidashira ,aribyo bizongera bikabashora mu marorerwa y’ubwicanyi .Mugihe kingana n’imyaka 17 maze nkurikirana imikorere ya FPR-Inkotanyi,nabashije kugira ibintu bicye menya mu bikorwa byayo,n’ubwo mu byo na menye bitari byiza kandi byose tukaba tutabivugaho muri iyi nyandiko .


Amayeri ya FPR-Inkotanyi mu kwiba ’amatora n’amajwi.


Muri iyi nyandiko yacu turibanda cyane kumayeri yakoreshejwe na FPR-Inkotanyi mu matora ya 2003 na 2008 y’Abadepite n’icyakorwa kugirango ubwo bujura bumaze guhinduka uburenganzira bwayo buhagarikwe.Mu matora ya 2003 yaba aya badepite na Perezida wa Repubulika yose yabayemo uburiganya kuko FPR ntiyatowe ahubwo yarayibye.


Muti byagenze gute ?(n’ubwo mu kinyarawnda hari umugani uvugako uko byagenzi ibara umupfu,mu nyihanganire mbanyuriremo uko byagenze muri macye)


Mu matora yabaye muri uriya mwaka yaba ay‘Abadepite n’ayatoye Kagame ntago ari inkuru shya , abanyarwanda bose bazi ko FPR idakunzwe n’agato, ariyo mpamvu itanatowe.


Mu matora ya 2003 kwiba amatora byari byoroshye cyane,bitewe ahanini n’uko abaterankunga banze gutera inkunga amatora yagaragaraga ko yateguranwe uburiganya.


FPR nk’ishyaka riri k’ubutegetsi byahise biyibera inzira y’ubusamo mu kwiba amajwi,ibyo ikaba yarabigezeho biyoroheye, kuko yahise ishoramo amafaranga yayo,itegeka n’abacuruzi gutanga amafaranga kugatuza !nkuko iri kubikora ubu.



Ibi byatumye hakoreshwa udusaduku tw’ibiti tutabonerana kuburyo abaturage batabonaga ibiri imbere,kwiheza kw’abaterankunga(amahanga afasha uRwanda) byanatumye FPR itagira icyo yikanga kuko ntagitsure cy’amahanga cyari gifite ijambo.


Ni bwo hafashwe icyemezo cyo gukoresha inzego z’umutekano n‘iziperereza,hiyongereyeho n’umutwe wayo waba Kada, aba aribo ikoramo abashinzwe amatora.Komisiyo y’amatora yabahaye izina ry’abakorerera bushake


maze ibaha imyenda ya komisiyo ya mbarwa nabahagarariye ibikorwa b’amatora .


Abo bambari ba FPR nibo bari bashijwe kuyobora amatora,gutoresha no kubarura majwi.


Kugirango abo bayoboke bayo biborohere kwiba amajwi hashyizweho ahantu mu gihugu hose hibanga ho kurara batorera(mu mango y’abayobozi bari muri syteme no mu bigo by’abashinzwe umutekano) bakurikije imibare icyama cyabo cyabahaye.


Amajwi yatowe nabo bagaragu ba FPR niyo yabaruwe naho ayatowe n’abaturage bayamenye mu misarani.(urugero :Hari ayafatiwe mu Karere ka Kamonyi ari ku menwa mu musarani)


Uretse ayo mayeri yakoreshejwe ,hari ikindi kintu gifasha FPR-Inkotanyi kwiba amatora n’amajwi nta nkomyi,kugirango bizayorohere ikoresha amatora yo mu nzego z’ibanze igaheza andi mashyaka yose kuva mu kagali ,mu milenge no karere k’uburyo usanga abagize izo nzego ari FPR sasa.Iyi ikaba ari inkingi ikomeye ifasha FPR-Inkotanyi mu bikorwa byose byereye abaturage harimo no kwiba amatora.Bimwe mu bisobanuro twatanga kuri iyi ngingo n’uko ibyo yabashije kubigeraho ibikesheje kuniga ubwisanzure bw’amashyaka n’itangazamakuru,muyandi magambo nta Demokarasi kuko nta Opposition ibaho mu Rwanda ruyobowe na Kagame.Ubigerageje ahimbirwa ibyaha agafungwa,udafunzwe akayabangira angata agakiza amagara ye.Irindi pfundo rikomeye ry’amayeri ya FPR yo kubangamira Demokarasi rishingiye ku miterere ya Komisiyo y’amatora ,muri macye Komisiyo y’amatora mu Rwanda ntiyigenga nk’uko bigenda mu bindi bihugu bigendera kuri Demokarasi.Mu bakozi ba Komisiyo y’amatora FPR yashyizemo ba maneko ahandi ishyiramo aba Kada bayo muzi n’ibiranga imyitwarire yabo,ibyo FPR ikaba yarabikoze ihereye ku ikicaro gikuru cya Komisiyo y’amatora no kugeza kubayihagarariye mu nzego zo hasi.Birumvikana ko ntabatagira aho babogamiye baragwa muri Komisiyo y’amatora .


Ibyo bikaba bikwiye gukonsorwa no kwamaganwa rugikubita, niba abanyarwanda bashaka Demokarasi ,bagomba guharanira ko Komisiyo y’amatora iyoborwa n’abadafite aho babogamiye.Ntibyumvikana uburyo Komisiyo yitwa ko y’igenga,iyoborwa na Komiseri ushinzwe ubuhwituzi muri NEC ya FPR ariwe Bwana Crislogue KARANGWA.


Ngibyo rero muri macye ibigomba kurwanywa kubashaka kujya mu matora mu Rwanda,kuko ibyo bidahindutse niyo waba ushyigikiwe n’abanyarwanda bose kubera ibitekerezo byiza n’ingamba zibafitiye akamaro ntacyo wageraho mu Rwanda ruyowe na Kagame Paul.Tubibutse ko atari abaturage batanga ubutegetsi binyuze mu matora ahubwo ishyaka riri k’ubutegetsi rirabwiha ryiba amatora n’amajwi.


Naho kubireba amatora y’Abadepite yabaye mu 2008 mu Rwanda,urebye kubirebana n’amayeri hiyongereyeho ubundi buryo bushya ,bitewe n’uko abaterankunga bari bateye inkunga Leta y’uRwanda kugirago hategurwe amatora anyuze mu mucyo.


FPR imaze kubona ko indorerezi ari nyinshi, kandi hahinduwe n’ubusaduku hazamywe ububonerana,hafashwe icyemezo cyo guhatira abaturage kuzinduka bakajya gutora indorerezi zitaragera ku biro by’amatora,bivuze ko isaha yo gutoreraho itubahirijwe.


Kutubahiriza isaha yo gufunguriraho ibiro by’amatora aheshi mu Rwanda byatumye indorerezi zitarabukwa,kuko amajwi yari yaraye atowe yari yamaze kugezwa mu biro by’amatora.Aya mayeri mashya icyatumye yorohera FPR-Inkotanyi kuyakoresha,byatewe ahanini n’ubwishi bw’abagize umutwe w’Intore yashyizeho,(Reka tugire icyo tuvuga ku imikorere y’intore, umutwe w’intore washyizweho na FPR mu rwego rwo guceneza amatwara yayo, abagize uwo mutwe,babarizwa mu bice byose by’abaturage cyane cyane mu rubyiruko no mu barimu aho bava bakagera, mu ri ikigihe mu Rwanda ni cyo kintu kigezweho,kubazi uko Interahamwe za Muvoma zavutse bemeza ko ntaho bitandukaniye n’intore ,,ngo itangukaniro n’uko Interahamwe zabaga zifite imbunda , ngo naho intore ziraziga gusa zigansubira mu ngo zazo,ariko kubirebana no gucegezwamo amatwara ngo y’ishyaka ntaho bitandukaniye.Ugereranije ubu intore z’imaze kwigishwa amatwara ya FPR ziteguye kwitabira ibyo itorero rikuru ry’igihugu(FPR) ryabategeka gukora,dore ko ubu bakabakaba mu bihumbi 70,agashya muri uwo mutwe n’uko utemeye kuwujyamo abizira ndetse bikamuviramo gutakaza akazi,cyagwa se gufugwa ashijwa ingengabitekerezo ya Jenoside.)


kuko uwo mutwe ufatanyije n’abayobozi bo mu nzego zibanze,wategetse abaturage k’uziduka cyane bakajya ku biro by’amatora .Ikindi n’ubwo abaturage bazindurirwaga gutora,ntibivuze ko abataje gutora bagira icyo ba batwara, kuko abambari ba FPR baba bamaze kubatorera.


Birababaje ariko biranagayitse kuko indorerezi z’amahanga ni iza mashyaka zahuye n’abaturage bataha,bitirirwa gutora kandi mu by’ukuli baba maze gutorerwa.


Iyo igikorwa cy’amatora kirangiye akazi kaba gasigaye kaba ari ka Crislogue Karangwa umuyobozi wa komisiyo y’amatora,ko guhuza imibare n’iyateganyijwe na Kagame ,hagamije gusagurira ingirwa amashyaka PL na PSD. Abanyarwanda beshi barabizi ko FPR-Inkotanyi yiba amatora na FPR irabizi ko abaturage batayitora, aho ikibazo gisigaye abanyarwanda bashyira mu gaciro bibaza uburyo iyo ngeso mbi yo kwiba amatora uko yazacika bikabayobera.,hari abemeza ko uburyo bushoboka ari intambara gusa.Mu kinyarwanda baravuga ngo ntawe uvuma iritararenga abanyarwanda bangomba kumenyako Demokarasi iharanirwa itizana,bagahaguruka bakamagana ingeso mbi ibabuza kwihitiramo abayobozi,bagomba kumenya kandi ko buri ngoma yose y’igitugu igera iherezo ryayo,bimwe mu bimenyo byo kurunduka kwayo haba harimo n’ibyo kutizerwa n’abaturage nk’uko bimeze ubu mu Rwanda.


http://www.ubutabera.blogspot.com/

No hay comentarios:

Publicar un comentario