viernes, 30 de abril de 2010

Umuseso n'Umuvugizi byarahagaritswe

Umuseso n'Umuvugizi Byahagaritswe
Jeanne D'Arc Umwana Kigali13/04/2010
Ikoraniro ridasanzwe ry'Inama nkuru y'itangazamakuru ryahagaritse ibinyamakuru bibiri byigenga, Umuseso n'Umuvugizi, mu gihe cy'amezi atandatu. Ibyo binyamakuru byigenga, Umuseso n'Umuvugizi, bisohoka buri cyumweru, byombi birashinjwa n'inama nkuru y'itangazamakuru, ibyaha bitandukanye bikomeye, ivuga ko byakozwe mu nkuru zitandukanye byatangaje.Inama nkuru y'itangazamakuru ivuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2010, ari bwo izo nkuru zagize ubukana budasanzwe. Ku nama nkuru y'itagazamakuru, inkuru zisohoka mu Umuseso n'Umuvugizi, ni inkuru z'ibihuha, zirimo ibikabyo, kandi zidafite gihamya. Ngo ahubwo ni inkuru zigamije gucamo ibice abanyarwanda, zishishikariza ingabo z'igihugu kwicamo ibice no kwigomeka k'ubutegetsi. Urwo rwego rugenzura itangazamakuru, ruvuga ko izo nkuru zihungabanya umudendezo n'ituze by'abanyarwanda, zigasebanya kandi zikivanga mu buzima bwite bw'abandi. Izo nkuru kandi ngo nti zubahiriza amahame agenga umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda, Bwana Mulama Patrice, avuga ko ihagarikwa ry’ibyo binyamakuru byagombye gusigira isomo ibindi binyamakuru n’amaradio akorera mu gihugu. Iki cyemezo cyo gufunga ibinyamakuru, Umuseso n'Umuvugizi, mu gihe cy'amezi atandatu, cyatangiye kubahirizwa guhera ejo, ku ya 13 z'ukwezi kwa 4 muri uyu mwaka. Ni kiramuka gishyizwe mu bikorwa, bigaragara ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 8 ibyo binyamakuru byombi bidakora. Bwana Mulama we yatangarije Ijwi ry'Amerika ko icyo cyemezo ntaho gihuriye n'ayo matora. Mu gihe inama nkuru y'itangazamakuru yatangazaga icyi cyemezo cyo guhagarika ibi binyamakuru byombi, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nawe yari mu nteko ishinga amategeko, aho yavugiye ko ibitangazamakuru bitangaza ibihuha bizafungwa nta kabuza. Mu gufata iki cyemezo, inama nkuru y'itangazamakuru yashingiye ku itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ryasohotse mu kwezi kwa 8 umwaka ushize wa 2009. Iri tegeko riha inama nkuru y’itangazamakuru, ububasha mu ngingo yaryo ya 83 na 84, bwo gufunga igitangazamakuru kubera ibyaha bikomeye bikozwe mu mwuga. Ingingo ya 84 y'iryo tegeko ivuga ko igitangazamakuru gishobora guhagarikwa amezi 6 igihe habayeho isubiracyaha. Nyamara, ibyo binyamakuru ntibyigeze bifatirwa ibihano mbere n'inama nkuru y'itangazamakuru.Amategeko ateganya ko icyemezo cy'inama nkuru y'itangazamakuru gishobora gukurwaho n'inkiko zonyine, ibyo binyamakuru biramutse bizitabaje. Ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama nkuru y'itangazamakuru, Mulama Patrice, we asanga ntacyo inkiko zishobora kugihinduraho. Iki cyemezo cyafashwe ba nyiribinyamakuru badahari.Icyemezo cyo gufunga ibi binyamakuru Umuseso n’Umuvugizi mu gihe cy’amezi 6, bije bikurikira igihe kirekire abayobozi babyo bamaze basiragira mu nkiko kubera inkuru byatangaje.

No hay comentarios:

Publicar un comentario