viernes, 30 de abril de 2010

umujenerali ushakishwa kubera ibyaha bya jenoside muri Afurika y'Epfo


Muhoza Robert
28/03/2010
Umujenerali ushakiswa kubera ibyaha bya jenoside muri Afurika y’Epfo.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru « EL PAIS » cyandikirwamuri Espagne na radiyo mpuzamahanga BBC aremeza ko Lt Gen KAYUMBA Nyamwasa yahugiye mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Ibyo kandi byongeye gushimangirwa na Perezida w’Afurika Jacob ZUMA ubwo aheruka muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda.
Nkuko bitangazwa n’icyo kinyamakuru umucamanza Fernado Andreu wo mu igihugu cya Espange ,wasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, kubera uruhare rwe mu bwicanyi yakoreye impunzi z’Abahutu muri Congo nyuma yo gufata ubutegetsi kw’Abatutsi mu Rwanda.
Uretse bwo bwicanyi bw’ibasiye inyoko muntu n’ibyaha byo mu ntambara icyo kinyamakuru cyashyize ahagaragara uruhare rwa NYAMWASA mu gutegura no gutanga amabwiriza yo kwica umu Misiyoneri JOAQUIM VALLAMAJO mu 1994 n’abakozi b’Umuryango w’Abaganga ku isi(Medicins du Monde-Espagne),aribo Flora Siera,Manuel Madraso na Luis Valtuena mu 1997.
Lt Gen Nyamasa yamaze iby’umweru birenga bibili y’indegebya muri Afurika y’Epfo, ataratabwa muri yombi ngo ashyikirizwe ubucamanza bumuryoze ibyaha yakoze,kugeza ubwo yasabaga ubuhungiro ndetse ubu akaba yarahawe ubw’agateganyo mu igihe bakiga Dosiye ye.
Twabutsa ko yahoze ari umugaba mu kuru w’ingabo z’uRwanda ,akaba umwe mu nkingi z’ikomeye z’ubutegetsi bwa KAGAME Paul.
Mu rwego rwo gukina ku mubyimba abanyarwanda babuze abobo kubera amahano yakoze, Leta ya Kigali yatangaje abantu,ubwo yavugaga ko izasaba ifatwa rye ngo kuko akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba !
Abanyarwanda n’amahanga bahanze amaso, Ubucamaza bw’Igihugu cy’Afurika y’Epfo , icyemezo buzafata mu guhitamo igihugu azoherezwamo naramuka afashwe.
Uko byagenda kose Afurika y’epfo nk’igihugu cy’ubahiriza uburenganzira bw’amuntu gifite ishingano zo ku mufata kikamushyikiriza umucamnza w’Urukiko rw’igihugu muri Espagne,watanze impapuro zo ku mufata.
Ibyo birasobanutse kuko ibyaha amukurikiranyeho ntibinganya uburermere n’icya uRwanda rumurega,dore ko nta n’impapuro zisaba ifatwa rye, rwashyize ahagaragara, uretse kubivuga mu magambo.
Byongeye kandi nkuko nyiri ubwite ya byitangarije mu ikiganiro yahaye itangazamakuru mpuzamanga cyatambukijwe muri Werurwe 2010 yivugiye ko mu Rwanda nta butabera yahabona.Ibyo akaba yarabivuze abizi kuko imikorere ya FPR ayizi neza n’uburyo Kagame yangije ubutabera bukorera inyungu ze gusa.Ibyo bitandukanye cyane n’ubutabera bwo muri Espange kuko bwo buzamuha urubuga rusesuye akisobanura ku itsembabwoko yakoreye Abahutu nyuma y’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi barenga 800.000.
Tugarutse kubyatangajwe na « EL PAIS »Umucamanza Andreu yagaragaje uruhare rwa KAYUMBA Nyamwasa mu ishimutwa n’iyicwa rubuzo rya JOAQUIM Vallmajo n’abandi b’anyarwanda b’Abahutu,nkuko byemejwe n’ abahoze mu ingabo za FPR-Inkotanyi(Armee Patriotique Rwandais),zari ziyobowe na KAGAME mu igihe zari zarigaruririye amajyauguru y’igihugu.
VALLMAJO yarashimuswe yicwa tariki ya 26Mata 1994,hashize iminsi ibili asabye ibisobanuro inkotanyi kw’iyicwa ry’abagenzi bari bamwugirije.
Nk’uko bisobanurwa n’buhamya bw’abahoze muri izo ngabo , bemeje ko yishwe atemagujwe umuhoro mu rwego rwo kwanga gupfusha busa amasasu,umurambo we wara rigishijwe.
Hakurikijwe iperereza rya Andreu ,NYAMWASA yategetse iyicwa ry’Abanyesipanyolo bari baje mu gikorwa cy’ubutabazi mu Rwanda , ari abakozi ba Medecins du Monde –Espange , mu igihe kitahuka cy’impunzi zavaga muri CONGO.
Bishwe muri Mutarama 1997 mu Ruhengeli (mu majyaruguru y’uRwanda),yategetse iyicwa ryabo n’uburyo bagomba kwicwamo kandi yanabikurikiraniye hafi.
Abo banyakwigendera ;SIERA Madrazo na VALTUENA bahowe kuba barafashije Abahutu 50 bari bacitse kw’icumu ry’ubwicanyi bwari bwakozwe na APR muri ako karere.
Bazize kandi ko umwe mu baturage yari yaberetse icyobo rusange cyari cyashyinguwemo abaturage b’Abahutu bari bishwe muri iyo minsi n’izo ngabo.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu batanga buhamya wahoze mu nzego z’iperereza,watanze ubuhamya imbere y’umucamanza wa Espagne,yararahiye yemeza ko iyicwa ryabo ryateguriwe mu nama yara rimo kandi ko umusilikare mukuru wari muri iyo nama yari LT Gen. KAYUMBA NYAMWASA.
Kuri uwo munsi w’iyicwa ryabo,bishwe barashwe n’abasilirikare 4 b’Ababatutsi binjiye aho bari batuye babarasa urufaya rw’amasasu ntacyo bikanga.
LT.Gen NYAMWASA mu bindi byaha akurikiramyweho, harimo kuba yarateguye ubwicanyi bw’ibasiye inyoko muntu bwakorewe Abahutu hagati y’1992 na 1996.
Ahasigaye ni aho ubutabera maze ukuli kujye ahagaragara, ababuze ababo bazahabwe ubutabera ku mpande zombi.

No hay comentarios:

Publicar un comentario