viernes, 30 de abril de 2010

Ihihoterwa ry’abanyamakuru mu Rwanda


Ihihoterwa ry’abanyamakuru mu Rwanda
(1996-2008)

Abanyamakuru bishwe na Leta ya Kagame :
HAKIZIMANA Appolo : Redacteur en Chef de Journal
UMURAVUMBA yishwe arashwe n’urwego rw’ipwerereza rw’agisilikare DMI, yarasiwe i Nyamirambo mu 1996.
JEAN- MARIE HATEGEKIMANA : Journaliste de Journal IMVAHO yarashwe n’urwego rw’iperereza rwa Police,rwari ruyobowe na RUGUMYA GACINYA,yarasiwe mu GATENGA –KICIKIRO mu 2002 .
Abanyamakuru bakubiswe bigamijwe kwicwa :
MUTSINZI Eduord : Directeur de Publication de journal
LE MESSAGER, yakubiswe idufuni n’aba Maneko b’urwego rw’iperereza rya Gendarmerie icyo gihe rwari ruyobowe na Col. RUGUMYA GACINYA,ubu ni iki muga cya burundu aba mu buhungiro mu Burayi.
BUGINGO : Journaliste de NEWS TIMES yakubiswe n’abapolisi ba 2 bambaye unforme ,yagiye mu Bitaro kugeza na n’ubu ni ikimuga cyo mu mutwe,ya kubiswe muri 2007.
GASASIRA JEAN BOSCO : Directeur de Publication de Journal UMUVUGIZI, yakubiswe n’abasore batatu bamukubita za Fer à beton , yatwawe mu Bitaro abantu bazi ko yapfuye,yavuriwe mu Rwanda biranga ,ajyanwa kuvurirwa mu Bubiligi,yakubiswe muri 2007.
Abanyamakuru bashyizweho iterabwoba barahunga :
MUSHAIDI Deo : Ex-Directeur de Maison de la Presse et Journalisete de journal IMBONI, inzego z’iperereza zashatse ku mwica muri 2000 ahungira mu Bubiligi,muri iki igihe afungiye mu Rwanda yashi mutiwe iburundi n’inzego z’iperereza za DMI z’ibifashijwemo na Leta y’uBurundi.
NKUBITO JEAN CLAUDE : Journaliste de Jouranal IMBONI yatewe ubwoba bagiye kumwica arahunga ,yahunze muri 2000 ,ubu aba mu Bubiligi akorera RADIO B.B.C

JASON MUHAYIMANA :Jouranaliste de journal IMBONI yahunze muri 2000 bagiye ku mwica,ubu aba muri CANADA
MUGABE JEAN PIERRE :Redacteur en Chef de Journal Le TRIBUN DU PEUPLE ,bari bagiye ku mwica mu 1998 arahunga ubu aba muri Amerika.
MUGABE JOHN :Directeur de Publication de Journal UMUSESO ,yarafunzwe afunguwe bashaka kumwica arahunga ,yahunze muri 2000 ,ubu aba Horande.
MUZIMA Fribert :Yarahunze bamuteye ubwoba bashaka ku mwica ubu aba muri CANADA
KALISA McDowell :Redacteur en Chef de Journal UMUSESO ,yarafunzwe afunguwe arakubitwa,bikomeye arahunga ,yahunze muri 2004 ubu aba muri SWEDEN.
SERUFIRIRA ROBERT :Directeur de Publication de Journal UMUSESO ,yarafunzwe afunguwe bikomeye arahunga ,yahunze muri 2004 ubu yabonye ubuhungiro muri CANADA.
BUDEYI :Journaliste de Journal UMUSESO yahunze igihugu muri 2004 ubu yabonye ubuhungiro muri CANADA.
MBONIGABA ISMAIL : Ex- Redacteur en Chef de Journal UMUSESO et Directeur de Publication de Journal INDERERWAMO( The MIRROR) yarafunzwe afunguwe bashaka kumwica arahunga ,yahunze muri 2004,ubu yabonye ubuhungiro muri CANADA.
AMIEL NKURIZA :Directeur de Publication de Journal LE REPRTISAN ,yarafunzwe afunguwe arahunga , yahunze muri 2003 ubu aba mu BURAYI.
KALIRERWA Ildegonde : Journaliste de Radio Rwanda yahunze igihugu muri 2006 ubu aba muri AMERICA
.GIRBERT RWAMATWARA : Journaliste de VOICE OF AMERICA, bashatse kumwica arahunga n’umuryango we ,yahunze muri 2005.
MAJYALIWA : Journaliste de Journal UMUSESO yatewe ubwoba ahunga igihugu,ubu ntawe uzi aho aherereye ,yahunze muri 2006
SEMANA THARCISE : Journaliste de Journal UMUSESO yatewe ubwoba ahunga igihugu, muri 2004,ubu aba muri SUISE.

UMUKUNDWA LUCIE : Journaliste de VOICE OF AMERICA, yatewe ubwoba arahunga ubu aba FRANCE,yahunze muri 2006

BIZUMUREMYI BONAVENTURE : Directeur de Publication de Journal UMUCO et Journal AFRIQUE LIBERATION ; muri 2005 yatewe n’aba Maneko 3 mu nzu mw’injoro bashaka kumwica. Muri 2006 aba Maneko b’inzego z’iperereza bashatse ku mushimuta arabacika ahungira muri BENIN. Muri 2007 yansubiye mu gihugu , muri uwo mwaka yarafunzwe na Polisi. Muri 2008 Abanyamakuru ba Leta n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru(Haut conseil de la Presse) bakoze imyigaragabyo bamwamagana,Inzego z’iperereza zaramuhize zigota iwe i Nyamirambo ,zica urugi mwijo zishaka kumwica,ibyamahirwe ntizahamunsanga,ubu yarahunze .

MUKOMBOZI ROBERT : Journaliste de MONTOR, yabujijwe kwinjira mu gihugu cye nk’umunyaRwanda ,avuye mu butumwa bwa kazi i BUGANDE,ubu yarahunze yabonye ubuhungiro muri OSTRARIA.Yahunze igihugu muri 2008.
MUGISHA FURAHA :Directeur Adjoint de Journal UMUSESO yafashwe n’inzego z’Abinjira n’Abansohoka( Imigration) bamwambura Passepoert n’indangamuntu ye,ba mu twara kumupaka w’uRwanda na Tanzania,bamwirukana mu gihugu muyandi magambo yambuwe ubwenegihugu,ubu yarahunze.
Ibinyamakuru by’afunzwe
AFRIQUE IBERATION(cyafunzwe burundu)
The WIKL POST.(cyafunzwe burundu)
UMUCO
UMUSESO(Amezi 6)
UMUVUGIZI( Amezi 6)
Abanyamakuru bafunzwe

ASMAN NIYONAMBAZA : ( yafunzwe muri 2009,afungurwa 2010)

AMANI NTAKANDI : (yafunzwe 2009, )
Deo MUSHAIDI :(yafunzwe muri 2010,afatiwe uBurundi)

NB- :Zimwe muri izi information mu shobora kuzibona kuri Internet ,hariho za raporo zinyuranye z’Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu HWC(HUMAN RIGHTS WATCH),AMNESTY INTERNATIONAL n’izi miryango irengera abanyamakuru RSF(REPORTEUR SANS FRONTIERE),CPJ( COMITTE TO PRORECT JOURNALIST).etc….
Abanyamakuru bakomeje guhohoterwa ,uretse abashoborakuzicwa hari n’abandi bari munzira bahunga.

MUHOZA Robert

umujenerali ushakishwa kubera ibyaha bya jenoside muri Afurika y'Epfo


Muhoza Robert
28/03/2010
Umujenerali ushakiswa kubera ibyaha bya jenoside muri Afurika y’Epfo.
Amakuru ducyesha ikinyamakuru « EL PAIS » cyandikirwamuri Espagne na radiyo mpuzamahanga BBC aremeza ko Lt Gen KAYUMBA Nyamwasa yahugiye mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Ibyo kandi byongeye gushimangirwa na Perezida w’Afurika Jacob ZUMA ubwo aheruka muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda.
Nkuko bitangazwa n’icyo kinyamakuru umucamanza Fernado Andreu wo mu igihugu cya Espange ,wasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, kubera uruhare rwe mu bwicanyi yakoreye impunzi z’Abahutu muri Congo nyuma yo gufata ubutegetsi kw’Abatutsi mu Rwanda.
Uretse bwo bwicanyi bw’ibasiye inyoko muntu n’ibyaha byo mu ntambara icyo kinyamakuru cyashyize ahagaragara uruhare rwa NYAMWASA mu gutegura no gutanga amabwiriza yo kwica umu Misiyoneri JOAQUIM VALLAMAJO mu 1994 n’abakozi b’Umuryango w’Abaganga ku isi(Medicins du Monde-Espagne),aribo Flora Siera,Manuel Madraso na Luis Valtuena mu 1997.
Lt Gen Nyamasa yamaze iby’umweru birenga bibili y’indegebya muri Afurika y’Epfo, ataratabwa muri yombi ngo ashyikirizwe ubucamanza bumuryoze ibyaha yakoze,kugeza ubwo yasabaga ubuhungiro ndetse ubu akaba yarahawe ubw’agateganyo mu igihe bakiga Dosiye ye.
Twabutsa ko yahoze ari umugaba mu kuru w’ingabo z’uRwanda ,akaba umwe mu nkingi z’ikomeye z’ubutegetsi bwa KAGAME Paul.
Mu rwego rwo gukina ku mubyimba abanyarwanda babuze abobo kubera amahano yakoze, Leta ya Kigali yatangaje abantu,ubwo yavugaga ko izasaba ifatwa rye ngo kuko akurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba !
Abanyarwanda n’amahanga bahanze amaso, Ubucamaza bw’Igihugu cy’Afurika y’Epfo , icyemezo buzafata mu guhitamo igihugu azoherezwamo naramuka afashwe.
Uko byagenda kose Afurika y’epfo nk’igihugu cy’ubahiriza uburenganzira bw’amuntu gifite ishingano zo ku mufata kikamushyikiriza umucamnza w’Urukiko rw’igihugu muri Espagne,watanze impapuro zo ku mufata.
Ibyo birasobanutse kuko ibyaha amukurikiranyeho ntibinganya uburermere n’icya uRwanda rumurega,dore ko nta n’impapuro zisaba ifatwa rye, rwashyize ahagaragara, uretse kubivuga mu magambo.
Byongeye kandi nkuko nyiri ubwite ya byitangarije mu ikiganiro yahaye itangazamakuru mpuzamanga cyatambukijwe muri Werurwe 2010 yivugiye ko mu Rwanda nta butabera yahabona.Ibyo akaba yarabivuze abizi kuko imikorere ya FPR ayizi neza n’uburyo Kagame yangije ubutabera bukorera inyungu ze gusa.Ibyo bitandukanye cyane n’ubutabera bwo muri Espange kuko bwo buzamuha urubuga rusesuye akisobanura ku itsembabwoko yakoreye Abahutu nyuma y’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi barenga 800.000.
Tugarutse kubyatangajwe na « EL PAIS »Umucamanza Andreu yagaragaje uruhare rwa KAYUMBA Nyamwasa mu ishimutwa n’iyicwa rubuzo rya JOAQUIM Vallmajo n’abandi b’anyarwanda b’Abahutu,nkuko byemejwe n’ abahoze mu ingabo za FPR-Inkotanyi(Armee Patriotique Rwandais),zari ziyobowe na KAGAME mu igihe zari zarigaruririye amajyauguru y’igihugu.
VALLMAJO yarashimuswe yicwa tariki ya 26Mata 1994,hashize iminsi ibili asabye ibisobanuro inkotanyi kw’iyicwa ry’abagenzi bari bamwugirije.
Nk’uko bisobanurwa n’buhamya bw’abahoze muri izo ngabo , bemeje ko yishwe atemagujwe umuhoro mu rwego rwo kwanga gupfusha busa amasasu,umurambo we wara rigishijwe.
Hakurikijwe iperereza rya Andreu ,NYAMWASA yategetse iyicwa ry’Abanyesipanyolo bari baje mu gikorwa cy’ubutabazi mu Rwanda , ari abakozi ba Medecins du Monde –Espange , mu igihe kitahuka cy’impunzi zavaga muri CONGO.
Bishwe muri Mutarama 1997 mu Ruhengeli (mu majyaruguru y’uRwanda),yategetse iyicwa ryabo n’uburyo bagomba kwicwamo kandi yanabikurikiraniye hafi.
Abo banyakwigendera ;SIERA Madrazo na VALTUENA bahowe kuba barafashije Abahutu 50 bari bacitse kw’icumu ry’ubwicanyi bwari bwakozwe na APR muri ako karere.
Bazize kandi ko umwe mu baturage yari yaberetse icyobo rusange cyari cyashyinguwemo abaturage b’Abahutu bari bishwe muri iyo minsi n’izo ngabo.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu batanga buhamya wahoze mu nzego z’iperereza,watanze ubuhamya imbere y’umucamanza wa Espagne,yararahiye yemeza ko iyicwa ryabo ryateguriwe mu nama yara rimo kandi ko umusilikare mukuru wari muri iyo nama yari LT Gen. KAYUMBA NYAMWASA.
Kuri uwo munsi w’iyicwa ryabo,bishwe barashwe n’abasilirikare 4 b’Ababatutsi binjiye aho bari batuye babarasa urufaya rw’amasasu ntacyo bikanga.
LT.Gen NYAMWASA mu bindi byaha akurikiramyweho, harimo kuba yarateguye ubwicanyi bw’ibasiye inyoko muntu bwakorewe Abahutu hagati y’1992 na 1996.
Ahasigaye ni aho ubutabera maze ukuli kujye ahagaragara, ababuze ababo bazahabwe ubutabera ku mpande zombi.


No. 46 y’Ikinyamakuru UMUCO Yarafashwe
Jeanne D'Arc Umwana Kigali13/10/2008
Ikinyamakuru UMUCO cyafashwe na Polisi y'u Rwanda kivuye mu icapiro. Ikinyamakuru kigenga UMUCO NO 46 cyo kuwa 11-25 ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008 nti cyabonywe n'abasomyi. Icyo kinyamakuru cyafashwe na Polisi y'u Rwanda ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, kivuye gucapwa i Kampala. Hari kuwa gatandatu tariki ya 11 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008. Impamvu cyafashwe kugeza ubu ntiramenyekana.
Nk'uko umuyobozi mushya w'icyo kinyamakuru, wanahoze ari umwanditsi mukuru wacyo, Jean Cherif Leonard Rugambage, yabitangarije Ijwi ry'Amerika, ikinyamakuru cyageze ku mupaka i Gatuna cyakirwa na Polisi. Aho cyavuye cyerekezwa ku biro bikuru bya Polisi ku Kacyiru. Jean Cherif Leonard Rugambage yabajijwe icyamuteye gusohora icyo kinyamakuru, mu gihe nyiracyo ariwe Bizumuremyi Bonaventure ashakishwa n'inzego z'umutekano.
Rugambage yatubwiye ko yeretse abapolisi bafashe icyo kinyamakuru urwandiko yandikiye minisitiri w'itangazamakuru amumenyesha ko ariwe muyobozi mukuru w'icyo kinyamakuru. Yatubwiye ko bamushyize ku cyizere ko ashobora guhabwa icyo kinyamakuru, inzego zibishinzwe zimaze kubisuzuma.
Ijwi ry'Amerika ryavuganye n'umuvugizi wa Polisi Willy Marcel Higiro, adutangariza ko atazi impamvu ikinyamakuru UMUCO cyafashwe na polisi, ko ariko nayimenya ayitubwira. Cyakora twategereje ko ayitubwira turaheba.
N'ubwo ikinyamakuru UMUCO cyafashwe, Ijwi ry'Amerika ryabashije kubona kopi yacyo. Mu nkuru cyasohoye, harimo: Abazahangana na Kagame mu matora ya 2010 batangiye kuboneka; Demokarasi ivuguruye: ubwumvikane mu bujura bw'amajwi buragenda buba umuco muri Afrika, n'izindi.
Ikinyamakuru kigenga UMUCO cyaheruka gusohoka mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008. Icyo gihe yari NO ya 45 aho cyasohoye inyandiko igereranya Perezida Kagame na Hitler. Kubera iyo nyandiko, urwego rw'abahwituzi mu itangazamakuru rwari rwasabye urwego rubishinzwe ko cyafungwa umwaka. Ariko icyo cyifuzo nti kigeze gishyirwa mu bikorwa. Kuva icyo gihe, ntawe uzi irengero ry'uwahoze ari umuyobozi wacyo Bizumuremyi Bonaventure.
Ntabwo ari ubwa mbere ikinyamakuru kigenga UMUCO gifatwa na Polisi. Mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2005 numero ya 18 y'icyo kinyamakuru nayo niko byayigendekeye.

Umuseso n'Umuvugizi byarahagaritswe

Umuseso n'Umuvugizi Byahagaritswe
Jeanne D'Arc Umwana Kigali13/04/2010
Ikoraniro ridasanzwe ry'Inama nkuru y'itangazamakuru ryahagaritse ibinyamakuru bibiri byigenga, Umuseso n'Umuvugizi, mu gihe cy'amezi atandatu. Ibyo binyamakuru byigenga, Umuseso n'Umuvugizi, bisohoka buri cyumweru, byombi birashinjwa n'inama nkuru y'itangazamakuru, ibyaha bitandukanye bikomeye, ivuga ko byakozwe mu nkuru zitandukanye byatangaje.Inama nkuru y'itangazamakuru ivuga ko mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2010, ari bwo izo nkuru zagize ubukana budasanzwe. Ku nama nkuru y'itagazamakuru, inkuru zisohoka mu Umuseso n'Umuvugizi, ni inkuru z'ibihuha, zirimo ibikabyo, kandi zidafite gihamya. Ngo ahubwo ni inkuru zigamije gucamo ibice abanyarwanda, zishishikariza ingabo z'igihugu kwicamo ibice no kwigomeka k'ubutegetsi. Urwo rwego rugenzura itangazamakuru, ruvuga ko izo nkuru zihungabanya umudendezo n'ituze by'abanyarwanda, zigasebanya kandi zikivanga mu buzima bwite bw'abandi. Izo nkuru kandi ngo nti zubahiriza amahame agenga umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda, Bwana Mulama Patrice, avuga ko ihagarikwa ry’ibyo binyamakuru byagombye gusigira isomo ibindi binyamakuru n’amaradio akorera mu gihugu. Iki cyemezo cyo gufunga ibinyamakuru, Umuseso n'Umuvugizi, mu gihe cy'amezi atandatu, cyatangiye kubahirizwa guhera ejo, ku ya 13 z'ukwezi kwa 4 muri uyu mwaka. Ni kiramuka gishyizwe mu bikorwa, bigaragara ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu kwezi kwa 8 ibyo binyamakuru byombi bidakora. Bwana Mulama we yatangarije Ijwi ry'Amerika ko icyo cyemezo ntaho gihuriye n'ayo matora. Mu gihe inama nkuru y'itangazamakuru yatangazaga icyi cyemezo cyo guhagarika ibi binyamakuru byombi, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nawe yari mu nteko ishinga amategeko, aho yavugiye ko ibitangazamakuru bitangaza ibihuha bizafungwa nta kabuza. Mu gufata iki cyemezo, inama nkuru y'itangazamakuru yashingiye ku itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ryasohotse mu kwezi kwa 8 umwaka ushize wa 2009. Iri tegeko riha inama nkuru y’itangazamakuru, ububasha mu ngingo yaryo ya 83 na 84, bwo gufunga igitangazamakuru kubera ibyaha bikomeye bikozwe mu mwuga. Ingingo ya 84 y'iryo tegeko ivuga ko igitangazamakuru gishobora guhagarikwa amezi 6 igihe habayeho isubiracyaha. Nyamara, ibyo binyamakuru ntibyigeze bifatirwa ibihano mbere n'inama nkuru y'itangazamakuru.Amategeko ateganya ko icyemezo cy'inama nkuru y'itangazamakuru gishobora gukurwaho n'inkiko zonyine, ibyo binyamakuru biramutse bizitabaje. Ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'inama nkuru y'itangazamakuru, Mulama Patrice, we asanga ntacyo inkiko zishobora kugihinduraho. Iki cyemezo cyafashwe ba nyiribinyamakuru badahari.Icyemezo cyo gufunga ibi binyamakuru Umuseso n’Umuvugizi mu gihe cy’amezi 6, bije bikurikira igihe kirekire abayobozi babyo bamaze basiragira mu nkiko kubera inkuru byatangaje.