jueves, 17 de junio de 2010


Uburyo Gen Paul Kagame na Nziza bishe Asiel Kabera
Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza ku mpamvu n’uwishe nyakwigendera Kabera Assiel, doreko leta ya Kagame yavuze ko izakora iperereza ku rupfu rwe ariko kugeza ubu imyaka irenze icumi itarashyira ahagaragara uwishe nyakwigendera Assiel Kabera.
Mwitohoza Ikinyamakuru Umuvugizi cya koze ryerekana ko Asiel yishwe mu ijoro ry’itariki 5 Werurwe 2000, nyuma yo kwanga ibyifuzo bya perezida Kagame na Gen Jack Nziza byo kuvuguruza inkuru yasohotse mu kinyamakuru IMBONI cyasohotse kuwa 22 gashantare 2000, ndetse no kwanga kwitandukanya n’uwahoze ari perezida w’inteko nshinga mategeko Bwana Sebarenzi Joseph.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka mu bantu bakoraga mu nzego z’iperereza za Kagame yemeza ko urupfu rwa nyakwigendera Asiel Kabera rwabaye mu gihe Kagame yari yibasiye bamwe mu banya Kibuye bari ku ruhande rwa Joseph Sebarenzi doreko icyo gihe Kagame yababonaga nk’ikibazo kubera gucyeka ko bashoboraga gushyigikira Sebarenzi kubona umwanya wa Perezida Kagame yashakaga akiri visi perezida kandi muri icyo gihe abantu bahaga amahirwe menshi Sebarenzi gusimbura Perezida Bizimungu cyane ko Kagame yari amaze gutesha umutwe Perezida BIZIMUNGU, akaba yaragombaga kwegura, kandi nk’uko amategeko y’u Rwanda abivuga yagombaga guhita asimburwa na Perezida w’inteko ishinga amategeko icyo gihe yari Sebarenzi, ibi rero Kagame yabonaga atazabona uwo mwanya atavanye ho Sebarenze.
Inzego z’iperereza zari zimaze kugaragaza ko Sebarenzi yari amaze gukundwa mu baturage akaba yarahabwaga amahirwe y’ugusimbura perezida Bizimungu kurusha Kagame , nibwo Kagame ubwe yatanze amabwiriza yo kugabanya igufu Sebarenzi yari afite, hatangiye umugambi wo kwigizayo ishuti n’abanvadimwe ba Sebarenzi.
Icyo gihe abantu bacitse k’icumu bari bamaze kuba ikibazo hagati yabo na Kagame, abantu bacitse k’icumu batangiye gusobanurira Kagame ko ikibazo atari abacitse k’icumu bose.
Ibyo byatumye Pio Mugabo ajya kwa Kagame mbere gato y’urupfu rwa Kabera amusobanurira ko atabona ko ikibazo cya kwitirirwa abacitse k’icumu bose, kandi ngo abatera ibibazo ari abantu baturuka mu muryango umwe kandi baturuka ahantu hamwe Kibuye atanga urugero rwa Asiel Kabera , Kayijaho na murumuna wa Asiel Kabera Niyibizi wakoraga muri Ibuka.
Mu itohoza twakoze twasanze urupfu rwa nyakwigendera Asiel Kabera rwarabaye nyuma y’igihe gito cyane abantu nka madame Kagaju wari umukozi wa PAM , Lt Epa Rutayisire bishwe, kandi ibyo bintu bikaba byarabaye mu gihe abasore bavuka ku Kibuye bafatirwaga muri Tanzania n’u Burundi bakabagurura gufungirwa mu Rwanda bacyekwaho gukorana Sebarenzi hamwe n’umwami Kigeli.
Sibyo gusa amakuru dufite yemeza ko ibyo byose byabaye nyuma y’igihe gito cyane perezida Kagame ategeka abacuruzi mu nama yakoranye nabo i Kibungo no ku Gisenyi ababwira kwitadukanya na Hon Sebarenzi hamwe na Gen Kayumba ngo kuberako ari abanzi b’igihungu.
Mu gihe gito cyane hari ibyo bibazo, hasohotse ikinyamakuru IMBONI cyanengaga ibikorwa bya perezida Kagame, kivuga neza abandi, muri report Gen Nziza yahaye Kagame yamumenyesheje ko Kabera Asiel ariwe wandikishije iyo nkuru bahita bategeka Kabera Asiel kuvuguruza iyo nkuru.

Mwipereza twakoze ryerekana ko Gen Nziza yahamagaye nyakwigendera Asiel Kabera ku itariki ya 23 Gashyantare, saa tanu n’iminota 36 kugera 46 yongera kumuhamagara kuwa gatanu tariki 27 saha tanu z’ijoro n’iminota 28 kugera 31.
Amakuru dufite yemezako Gen Nziza yari yahamagaye nyakwigendera Asiel Kabera umuntu yakwita intwari n’umugabo utaremeraga kuba igikoresho , amutegeka gusinya inyandiko bamaneko bari bakoze yari igamije gusebya Sebarenzi yitwaga “inyota y’ubutegetsi mu mboni”.
Bamusaba gusinya iyo nyandiko bitaramubera bibi ngo na Depite Karangwa yari amaze kuyisinya . Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu yanze kuba igikoresho mu kugambanira bene wabo yanga gusinya iyo nyandiko aribwo yahamagawe ku itariki ya 27/02/2000 na Gen Nziza amubwira ko agomba kwitaba Gen Kagame akiri visi perezida.
Ku itariki ya 28/02/2000 Kabera Asiel yaje guhura na perezida Kagame hamwe na Gen Jack Nziza bamubwira kugira icyo ababwira kuri politiki irimo kubera mu gihungu kandi ko yashinja Sebarenzi,Gen Kayumba n’abandi kuba abagambanyi akanasinya inyandiko yagomba kuvuguruza ibyanditswe mu kinyamakuru IMBONI arabangira aribwo Gen Kagame yamubwiraga ko atazatinda kubonako yibeshye.
Ku itariki ya 03/03/2000 Gen Nziza yandikiye perezida Kagame akandiko kavugaga abagize akanama kazafatira ibyemezo Asiel Kabera kubera ko ngo bari bamaze kumenya ko ari mu bapanze itoroka rya Hon Sebarenzi Joseph n’ukuba ariwe wandikishije IMBONI, ako kanama kakaba karagombaga kuyoborwa na Gen Jack Nziza, afande Ibingira, afande Bagabo, Maj Rugumya Gacinya ,Maj Bayingana, Maj Zigira,capt Rutagwenda Kapaya Teodomir na Maj Silas Udahemuka iyo nama ikaba ariyo yateguye amaherezo yanyuma(urupfu) rw’izirakarengane Asiel Kabera, cyakora muri ako kanama Maj Rugumya Gacinya ntiyigeze ayibonekamo nk’uko byari bipanze , bakaba baramwishe kw’itariki ya 05/03/2000 bamurasiye imbere y’irembo ry’iwe itashye.
Abakuricyiranira hafi banameza ko urupfu rwa Asiel Kabera ruri mu bintu byateranyije Kagame na Human Rights Watch kubera ko yahoraga imwishyuza gushyira ahagaragara uwishe nyakwigendera Asiel Kabera.

Gasasira

No hay comentarios:

Publicar un comentario