Kagame yaranzwe n’amatiku, ubutiriganya n’ubwicanyi mu mateka ya FPR.
Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza ku mpamvu Perezida Kagame ahora arwana n’izina rya nyakwigendera Gisa Fred Rwigema kandi yaritabye Imana cyera kuburyo adatinya guhora asenya baringa ya mugenzi we yasimbuye kandi witabye Imana cyera.
Ibi abazi amateka y’aba bagabo bombi bemeza ko ibi bikorwa bya Kagame bihishe byinshi , ndetse ngo n’ikurwa ry’umunsi w’itariki 1 Ukwakira ngo ryaba ryaratewe n’uko ari umunsi wasingizaga intwari Rwigema. Ibi ngo ntibyashimisha Kagame usanzwe ukunda ishema benshi bemeza ko mu miterere ye atajya yihanganira umuntu uvugwaho ubutwari kumurusha.
Ibi kandi bigaragarira mu munsi mukuru w’intwari mu Rwanda, aho itangazamakuru ribogamiye kuri Kagame cyane The New Times ryitwa irya FPR risimbuza amafoto ya Rwigema aya Kagame, kandi mu by’ukuri iyo tuvuze intwari z’u Rwanda Kagame atazamo kubera ko ataragirwa yo.
Itohoza twakoza ryemeza ko Kagame yagaragaye cyera nk’ikibazo muri FPR Inkotanyi k’uburyo kw’itariki ya 21/12/1989 habaye inama mu rugo rw’umusirikare wo mu rwego rwa Officer w’umunyarwanda i Kampala mu gace ka Muyenga aho abasirikare bose n’abanyamuryango bagombaga guhurira mu nama y’abiteguraga gutangira intambara.
Amakuru atubwira ko muri iyo nama yaranzwe no guterana amagambo hagati ya nyakwigendera Gen Rwigema na Kagame, Gen Rwigema yabajije impamvu hari abasirikare bandi b’abanyarwanda batatumiwe muri yo nama kandi nabo bagombaga kuyibonekamo. Muri abo basirikare batatumiwe ni nka Col Dodo Twahirwa, Maj Sam Byaruhanga , Col Gashumba Thadeo na Capt Wikriff Kiiza, ndetse Rwigema agaragaza uburakare abaza impamvu hari abantu bahishwa umugambi abanyarwanda bose bakagombye kuba bazi.
Rwigema ngo yahise abaza Kagame icyo gihe wari Majoro, Kagame ngo amusubiza ko abo batatumiwe batazi ikinyarwanda neza, iki gisubizo cya Kagame cyatumye Rwigema umusubiza nabi amubaza igihe azarecyeraho gucamo abanyarwanda ibice.
Ayo magambo ya Kagame yatumye Rwigema ngo yibuka amwe mu manyanga yakoze yo gucamo abanyarwanda ibice, ngo ahita amubwirira aho amwibutsa umunyarwanda Kagame yari amaze gusubiza mu Rwanda witwaga Munyankindi akaza kwicwa maze agakurayo Sebukwe Murefu wari warirukanywe i Burundi kubera kunekera Habyarimana ndetse yagera mu Rwanda akakirwa neza n’ubutegetsi bwa Habyarimana, nk’ikimenyetso gihamya koko yari maneko we.
Amakuru dufite avuga ko Kagame icyo gihe wari Major yagerageje kwisobanura, ariko Rwigema aramucecekesha. Ngo yamubwiye mu magambo y’icyongereza “ Major keep quite” , bivuga ngo Major ceceka.
Ayo makuru kandi akomeza avuga ko iyo nama yaje kubona ko Kagame abaye ikibazo mubanyarwanda bari aho, kandi ko agenda ateranya abasirikare b’abanyarwanda, aha twavuga nka Maj Dr Bayingana Peter yahoraga ateranya mu banyamuryango ndetse no kuri Rwigema, kubera ko yabonaga bafitanye ubushuti kandi amuba hafi kandi akamutinyira ko yabonaga afite amashuri ashobora kuzaba umuntu ukomeye mu ishyaka
Amakuru rero avuga ko abanyamuryango bagezeho babona ko Kagame abaye ikibazo mu ishyaka ko abaye Virus ikomeye ishobora guteranya abanyamuryango bose b’ishyaka, bityo umugambi bari bafite gutangira intambara ntugerweho.
Gen Rwigema Gisa amaze kubona ko Kagame abaye ikibazo, yasabye Perezida Museveni kumwohereza hanze kwiga muri Amerika, kugirango intambara ibashe gutangira, kuko babonaga nahaguma amacakubiri ye ashobora kuzateza ikibazo. Bakomeje ngo basobanurira mu by’ukuri batamwihanganira kuko yaramaze kwicisha Munyankindi amuhora ubusa amwohereje kwa Habyarimana.
Ikindi ngo kubera kumenya amateka ya Sebukwe Murefu wari umaze kwirukanwa mu Burundi n’abanyarwanda bari barahungiyeyo, ndetse bakaba bari banazi ko Umudamu we Janet Kagame, bahisemo kumusabira ko yajyana na we kuko bamutinyaga kubera ubushuti yari afitanye n’abasirikare ba Habyarimana, batinyaga ko amabanga yabo yazataha muri MRND bataratangira urugamba.
Nubwo Kagame yagiye kwiga ariko yasize imizi y’urwango mu ishyaka kuburyo iteka yahoraga afite abamukorera ako kazi mu guteranya abanyamuryango bakuru hano umuntu akaba yatanga ingero za amacakubiri iteka yabibwaga nta Tito Rutaremara hamwe na Aloyisia Inyumba aba bakaba bari abakozi ba Kagame bari bashinzwe gucura amatiku mu ishyaka.
Hakaba n’ikindi gice cyarimo Kabarebe, Komiseri wa Polisi Gasana Emmanuel hamwe na Col Silas Udahemuka aba nabo bakaba bari bashinzwe kubiba amacakubiri mu Gisirikare.
Rwigema yitaba Imana, Kagame agaruka avuye muri Amerika
Hari mu matariki nka 13/10/1990 ubwo Perezida Kagame yagarukaga mw’ishyamba akaba yarasanze intambara na politiki biyobowe na Maj Peter Bayingana dore ko nyakwigendera yari yaravuze bataratera ko aramutse yitabye Imana yazasimburwa nawe naho Kagame akaba yarasanze bagenzi be bamaze gufata igice kinini cy’Umutara, bafite za Gabiro , nyakwigendera yamaze gufata za Nyakayaga n’ahandi bayobora ibice binini bari hafi kurenga mu Mutara, icyo gihe iyo ntambara ikaba yari iyobowe na Maj Bunyenyezi, Capt Frank Munyaneza, Maj Bitamazire, Lt Col Bitamazire, Capt Ndugute Stephen n’abandi benshi.
Igikorwa cya mbere Kagame yakoze kw’itariki ya 23/10/1990 ku rugamba rw’Inkotanyi yavuyemo Urupfu rwa Maj Bunyenyezi , Capt Frank na Maj Bayingana bose bagapfira ku munsi umwe kandi ahantu hatandukanye yewe na Dr Bayingana wari mu kazi ka Politiki nawe agwa aho yari ari kandi nta rugamba rukomeye rwari ruhari.
Igikorwa cya kabiri cya Kagame cyari ugukura Ingabo z’Inkotanyi aho zari zafashe, mu rwego rwo gusiba amateka y’aho bagenzi be bari bafashe bari bamaze kwitaba Imana. Ibi byatumye akura abasirikare aho bari bari babajyana muri Pariki. Amakuru atubwira ko haguye abasirikare benshi cyane kubera kubura ibyo kurya ndetse n’ubuzima bubi bwo mu ishyamba. Ikindi cyagaragaye aho abasirikare benshi barishwe, niho hadukiye ibyo bise agafuni, bazizwa ko ngo bapinze urugamba. Ariko amakuru avuga ko ngo bwari uburyo bwo gukanga umuntu wese ushobora gupinga Kagame dore ko benshi batamwiyumvagamo bamaze gupfusha Mose wabo Rwigema agasimbura na Arone.
Amakuru kandi akomeza avuga ko hapfuye abasirikare benshi bitari ngombwa, bicwa n’ubukonje bwo mu rugano, abavanye Gashenyi, Gahondo, Kamwezi na Nyakivala naho barongera barahagwa bicwa n’ubukonje batari bamenyereye, amakuru avuga ko hari ubundi buryo bwari gukoreshwa urugamba rukihuta kandi abasirikare ntibajye ahantu hadashoboka, kuhicirwa n’imbeho. Amakuru avuga ko bagerageje kubisobanurira Kagame ariko ntabyumve.
Kagame yiyitirira intsinzi ya bagenzi be.
Nyuma y’urupfu rw’abasirikare bakuru bari bayoboye inkotanyi, abasirikare benshi bagiye bacika intege kubera amatwara mashya ya Kagame bari bazi wari utangiye kubayobora ariko bagira ikizere kubera zimwe mu nyangamugayo zari zikiri mu cyitwaga “High Command”, aribwo buyobozi bw’igisirikare cy’Inkotanyi nka Bagire, Kayitare, Dodo, Musitu, Kaka n’abandi bagiye bafata hirya no hino mu birindiro Inkotanyi zari ziri, mbere yuko zifata za Byumba, Ruhengeri n’ahandi aribwo iteka Kagame yabaga yibereye za Mbarara kwa Henry Rwigemera cyangwa Kampala kwa Kare Kayihura aho hose iteka akaba yari kumwe na Gen Kabarebe areba niba bamusasiye cyangwa bamumeseye imyenda.
Kayitare naba Sam Byaruhanga cyangwa Dodo bafata ahantu Kagame akihutira kuva Uganda i Kampala kuza kuvuga ko ariwe wahafashe n’ibindi byinshi tuzavuga mu nkuru zacu z’ubutaha k’uburyo byongeye kuzana amakimbirane hagati y’abasirikare bazi kurwana na we, bikavamo izindi mpfu zidasobanutse zaba Kayitare, Sam Byaruhanga, Adam Waswa n’abandi benshi bagiye bapfa uruyongoyongo, impfu zidasobanutse.Si ibyo gusa nyuma yaho ba Kayitare, Dodo na bagenzi be bafatiye ku Mulindi, Kagame yaje kuhatura. Ariko nubwo Inkotanyi zari zigeze kugikorwa kigaragara ntabwo amatiku yashize, kuko Kagame yakomeje guteranya abasirikare n’aba Cadres ba FPR, aha twavuga nk’amakimbirane ya Moforo na Jowasi na Ntanyakarundi, aba bagabo bose baturutse i Burundi bararyanye cyane ariko ntibigeze bamenya ko ari Kagame uri kubateranya.
Amateka y’intambara y’inkotanyi Kagame akimara kugera ku rugamba, yerekana ko yaranzwe no gupfusha abasirikare bishwe biturutse kutagirwa inama kwa Kagame. Ikindi cyaranze ayo mateka nuko yaranzwe no kwica abasirikare b’abahanga kandi kuburyo bwose bazizwa kutavuga rumwe na Paul Kagame.
Kagame na Kabarebe batwara abasirikare 10.000 ahitwa Gitona bakagarura 2500.
Nyuma y’intambara yo gukuraho Mobutu , Kagame yaje kugirana ikibazo na Kabila kubera uburyo yashakaga kumutegecyesha igitugu n’agasuzuguro asanzwe ayoboresha abanyarwanda .
Byabaye ngombwa ko bongera gutera Kabila banyuze k’umupaka wa Angola na Kongo ahitwa Gitona, Kagame ategeka Kabarebe kujya gukuraho Kabila maze Kabila arabakubita yica abasirikare benshi b’abanyarwanda batagira ingano k’uburyo abasirikare bagiye bagera kuri 10.000 hagarutse 2500.
Amakuru avuga ko mu bagarutse 2500 abenshi bagarutse ari ibimuga, ikibajijwe n’abantu benshi n’impamvu y’iriya ntambara ishingiye ku matiku y’abantu babiri yishe abasirikare b’abanyarwanda barenga 7500 bose.
Ikindi kibabaje nuko n’ibimuga byagarutse icyo gihe nta kintu bakorerwa mugihe harimo kugurwa amadege ahenze cyane, ariko abo bose bandi bakaba baraho ntacyo bashobora kwimarira ndetse n’imiryango yabo.
Sibyo gusa abantu bibaza, nk’intambara yo muri Kivu yaba yaramariye abanyamurenge uretse kubamarisha aho abasirikare ba Kagame barashe abo bavugaga barwaniraga(Abanyamurenge).
Ikindi abantu nanone bibaza n’uwabaza Kagame akamaro k’intambara ya Nkunda yakoresheje yarangiza akamushyira mu munyururu.
Ibi bibazo ni byinshi, ese uwo yakoresheje kumurwanira yamuhembye iki ? Abandi bene wabo wa Nkunda akomeje kumarira ku icumu arabaziza iki? Ese bene wabo na none baheze mu nkambi z’impunzi hirya nohino kubera intambara Kagame yabashoyemo bo bazavamo bate? Aho abana bamaze imyaka irenga icumi batiga, batagera iwabo kandi n’ubu ikizere cyo gusubira iwabo kikaba ari gicye cyane.
Kagame akora ubugome bwo kumara ubuyobozi bw’Inkotanyi “High Comand “ Intambara irangiye
Amakuru atugeraho yemezako Kagame yafashe icyemezo cyo kumara no gusenya ubuyobozi bw’Inkotanyi High Command anyuze mu burozi, kubajujubya no kubarasa, k’uburyo kugeza ubu abasimbuye Ubuyobozi bw’inkotanyi zimaze gupfa ku Mulindi hafi ya bose abatarapfuye barafunzwe, abandi barahunze naho bamwe bapfa bahagaze.
Kuva kubari bagize High Command kugeza kuri commanders bari bazwi nta numwe ugifite ijambo mu kazu ka Kagame, abandi bahari nabo usanga barapfuye bahagaze akaba yarabasimbuje abahoze ari ama Escort ye.
Urutonde ni rurerure, hano twabaha ingero duhereye kuri Kayitare wapfuye urupfu rudasobanutse kandi mu minsi ye yanyuma akaba yari asigaye abanye nabi na Kagame, kubera uburakari bw’ibyo yakoreraga abasirikare.
Col Kanyarengwe ubwo aheruka kuganira n’ikinyamakuru Umuvugizi yadutangarije amagambo menshi cyane, ariko ayahinira mu interuro imwe gusa “Iyo umuntu atubashye abasaza cyangwa abo bakoranye nawe, ntawe umwubaha”.
Amakuru avuga ko FPR itari ikimutumira no mu minsi mikuru yayo, ariko bikaba byaratangaje abantu ukuntu yahuruye ivuga ko agomba gushyingurwa mu cyubahiro. Abakurikiranye ubuzima bwa Kanyarengwe na FPR bavuga ko biriya yakoze bisa no kwishimira urupfu rwe kuko ntacyo yamukoreye akiri muzima.
Col Ndugute Stephen we ngira ngo ibye abakurikiranira hafi politiki ya Kagame bazi uko yapfuye n’uburyo yarasigaye yarateshejwe agaciro, Col Ngoga nawe bwa burozi bwa mugezeho, Col Rutayisire Kagame niwe wohereje umusirikare kumurasa, Col Sam Kaaka usigaye ufungwa uko Kagame ashatse, agateshwa agaciro ndetse akirukanwa mu nteko nta cyaha yakoze.
Ibya Gen Kayumba murabizi mwese, Col Dodo, Col Nyamurangwa utari umupasiteri yabaye umushoferi mukuru, Col Lizinde, Col Biseruka, Muvunanyambo n’abandi bagenzi babo basimbuwe na Gen Rwarakabije naho ba Gen Rusagara, Mugambage, Rutatina n’abandi, utarabaye Kantano kugirango ashimishe Kagame ko amukunda nawe usanga yarapfuye ahagaze atazi ikiri bukurikireho.
Gen Muhire, Gen Karenzi Karake na bagezi babo kubera kutamenya guhakwa ibukuru nkuko Gen Nziza, cyagwa Gen Kabarebe, Ibingira n’abandi babikora baba buri gihe bategereje gufungwa cyangwa kugirirwa nabi.
Umutego Maj Birasa, Capt Edy Kanamugire baguyemo I Byumba kugeza ubu ntawe urabasha gusobanura icyo bahowe, byose babyegekaga ku bacengenzi.
Imfumbyi n’abapfakazi b’abasirikare bararumanga abandi barahunze cyangwa biyahura ku bandi bagabo kugira ngo babone amaramuko, amarira yabo bana n’abapfakazi sinibaza ko afite icyo yagezaho FPR kugeza ubu idashobora no kubarihira amashuri kandi ifatwa nk’ishyaka rifite ubukungu buhebuje yakuye mu maraso yizo nzirakarengane.
Igitangaje muri ibi ni ukuntu Kagame ashumuriza za maneko ze Janet Rwigema agafunga ba Gen Andrew Rwigamba, abapolisi Sano na Habyara kubera ko bahaye Janet Rwigema isoko ryo gusana inzu yo kwa Kabuga polisi yagombaga gukoreramo. Kumufunga buri munsi ari nako bamukuyeho isoko rya Leta sosiyete ye yari ifite, barangije bamutegeka kuvuguruza amagambo Kayumba yari yamuvuzeho kugirango babone kurihira umukobwa we muri Amerika.
Abasirikare nka ba Col Gadafi bakundaga Gen Rwigema barinze basubira muri Uganda ntacyo babamariye kandi barakoreye igihugu. Bivugwa ko mbere yo gusubira muri Uganda yagerageje gusaba kubonana na Perezida Kagame anyuze kuri Col Ndahiro ariko agasuzugurwa, Kagame akanga kumwakira.
Amateka y’intambara ya FPR atwereka cyane ko Kagame ari umwe mu bagabo bakoresheje amatiku kugira ngo babashe kubaka imbaraga z’igitugu. Atwereka kandi ko ari umugabo utajya yishimira abantu bose bashatse kumugira inama. Kandi umugabo
utagira ubwoba bwo guhemuka, kuko burya gutinyuka kwica uwo mwafatanyije urugamba utakurwanya bidakunze kubaho mu mateka y’intambara.
Ikindi kandi aya mateka akaba ari yo akomeje kugaragara mu makimbirane akomeje kugaragara mu bantu bakoreye FPR kandi bayitangiye ariko ubu bakaba barangajwe. Ikindi kandi aya mateka agaragaza inkomoko y’igitugu cya Kagame kandi ko u Rwanda rudateze kuzagira amahoro igihe cyose rugifite umuntu ushingira ubutegetsi n’ingufu ze kuri munyangire, kwica n’amatiku.
Icyo twibaza
Aho ba Rwigema, Bayingana , Bunyenyezi na Frank Munyanza bapfiriye, iyo ataba Kayitare, Dodo, Bagire, Misitu, Kaka na Nugute intambara yo kubohoza u Rwanda yari kugenda ite, ko Kagame na Kabarebe biberaga Mbarara na Kampala barahindutse abanyamakuru?
Ese kugeza ubu iyo barata ubutwari, mugihe imiryango yabapfiriye ku rugamba batagira ingano babagaraguza agati abandi batazi aho baba, ubwo ni butwari ki?
Ese gahunda bafitiye abacitse ku icumu n’iyihe dore ko imiryango yabo yashiriye muri jenoside bayitanze nk’ibitambo, dore ko Rutaremara yigeze kwivugira ko ‘Ntawe urya umureti atamennye amagi” mbere yuko indege imanurwa kandi bazi neza ko bafite bene wabo mu gihugu?
Ese gahunda yabatangije FPR ko yari ubumwe n’ubwiyunge dore ko no mu mushinga wabo bitabaje ba Kanyarengwe, Bizimungu n’abandi, Kagame ajya gutanga amabwiriza yo kwica abahutu muri Kongo n’ahandi yashakaga iki?
Ese mwambariza uko Kagame abanye n’ibihugu by’inshuti byamufashije nka Uganda cyangwa Tanzania, byafashije Inkotanyi kugera ku butegetsi?
Ese ko yashwanye n’abantu bakoranye nka Bizimugu, Twagiramungu, Rwigema Celestin, Kabera, Sebarezi, Mukezamfura, Kabanda, Mugorewera, Habyarimana Emmanuel, Kajeguhakwa Valens, Sendashonga, Gahima, Rudasingwa, Karegeya, Ndegeyinka, Kayumba, Nkongori John, Mazimpaka Patrick, Bihozagara, Kaka , Rwigamba Andrew, Muhire Charles, Karenzi Karake, Ndengiyinka Baritazari, Kalisa Alfred, Ntakirutinka, Maj Furuma, Maj Mupende, Col Ngoga , Col Ndugute, Col Rutayisire, Maj Ruzindana, Col Biseruka, aba bose bakaba barashwanye mu gihe gito amaze ku butegetsi n’abandi tutavuze.
Ese aba bose dore ko bafite amateka atandukanye niko banga Kagame, cyangwa niko ari babi ? Ninde ufite ikibazo muri bose? Ese Kagame asanga abantu beza gusa ari Kayonga, Kabarebe na Nziza kubera ko bari ama escort ye cyangwa ko bamufashije kwica abo adashaka?
Gasasira