martes, 25 de junio de 2013

Nyuma y’isohoka mu mijyi wa Byumba kw’Ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) n’ifatwa ry’umujyi wa Byumba n’uduce tuhegereye n’ingabo za FPR, habaye ibikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasiviri bukozwe n’ingabo za FPR ahantu hatandukanye, ariko aho byari birenze ukwemera ni muri stade ya Byumba.
Hari ku itariki ya 23 Mata 1994, ku itegeko rya Général Major Paul Kagame wari umukuru w’ingabo za FPR na Lieutenant Tom Byabagamba wayoboraga abarinda Kagame hatoranijwe abasirikare bizewe bagomba kujya mu gikorwa cyo kwica abaturage batuye mu mujyi wa Byumba no hafi yaho.
Icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyashinzwe Lieutenant Emmanuel Ntingingwa, wabanje guhamagarwa na Kagame ubwe akamwihera amategeko yo guteranyiriza muri Stade ya Byumba abaturage bose batuye hafi aho bose bakicwa.
Abasirikare ba FPR bazengurutse imisozi yose n’imihana yegereye umujyi wa Byumba, bakura abaturage mu ngo zabo bakabashorera babajyana kuri Stade ya Byumba ahitwa ku Mukeri, urwitwazo rwari ugusaka intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Abaturage bari benshi ku buryo stade yari yuzuye. Lieutenant Emmanuel Ntingingwa n’abasirikare bagera ku 100, bafatanije n’abarindaga Kagame, abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ikipe ya APR bari baturutse ku Mulindi bayobowe na Lieutenant Eustache Ngenzi, abasirikare bo muri Military Police ndetse n’abakada nibo bakoze ubwo bwicanyi.
Abasirikare ba FPR bagose Stade ya Byumba yari yuzuyemo abaturage maze babategeka kuryama hasi. Babanje kwicisha abo baturage udufuni ariko kuko abaturage bari benshi cyane bahisemo gukoresha mitrailleuse/machine gun, mu mwanya muto aho muri stade haguye abantu bakabakaba 2500.

Uruganda rwa Minoterie ahahambwe abantu benshi
Si aho gusa habaye ubwicanyi mujyi wa Byumba, kuko abaturage batari bitabiriye inama yo kuri stade biciwe ku rusengero rwa EER mu mujyi wa Byumba, abo baturage bishwe n’abari bashinzwe kurinda Kagame bayobowe na Lieutenant James Ahimbisibwe na Lieutenant Steven Mugisha.
I Kageyo, Meshero, Mukarange, Kisaro, Buhambe na Ecole Sociale de Byumba, amashuri abanza ya Kibali, aho habereye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera hafi ku 6000. Ubwo bwicanyi bwayobowe na ba Lt Col Rwahama Mutabazi, Lt Col Augustin Gashayija, Major Steven Balinda, Capitaine Denis Karera, Capitaine Dan Munyuza, Lieutenant Rutayomba.
Imirambo y’abishwe yapakiwe amakamyo ijya guhambwa mu byobo byari kuri ruganda rw’umucuruzi Kabuga Félicien rwakoraga ifarini, indi mirambo yatwikiwe mu kigo cya gisirikare cya Byumba.
Abaturage b’i Byumba batinyaga inkotanyi kubera ubwicanyi zari zarabakoreye kuva mu 1990, noneho kugira ngo abaturage badatinya ngo bahunge hakoreshejwe amayeri yo kubatumira ngo babahe imfashanyo y’ibiribwa n’ibindi, iyo hazaga bake ntibabicaga babasabaga kubwira n’abandi bakaza gufata imfashanyo, nyuma hamara kuza benshi bakurikiye imfashanyo bakabona kubica.
Kubera ko abasirikare bari babwiwe ko nta batutsi baba i Byumba ngo hatuye abahutu gusa, ntabwo biriwe batoranya hari n’abatutsi bishwe muri ubu bwicanyi.
Marc Matabaro
Rwiza News